Ubumenyi busangiwe bugira agaciro,inkuru nyinshi z'uru rubuga ziba zaraciye k'umuseke.com

Ubumenyi busangiwe bugira agaciro,inkuru nyinshi z'uru rubuga ziba zaraciye k'umuseke.com

vendredi 4 novembre 2011

TUMENYE GUFURUTA K’UMUBIRI WACU

TUMENYE GUFURUTA K’UMUBIRI WACU

Gufuruta ni ikimenyetso cyerekana ko hari icyo umubiri utishimiye. Gufuruta bishobora kubabaza rimwe na rimwe bikerekanwa no kubyimba k’uruhu bikaba byanageza naho uruhu rwokerwa, rugahindura ibara, hakabaho no guhinda nk’ubushye kanumuriro no kababara cyane. Ukubyimba k’umubiri kwibanda cyane ku bice ku munwa, ku muhogo, mu maso cyane cyane ahagana ku bitsike no ku matama. Nanone, gufuruta bishobora no gufata no ku myanya ndangagitsina.
Gufuruta biterwa nabyinshi ariko byakwirindwa,Gufuruta biterwa nabyinshi ariko byakwirindwa,Bimwe mu bishobora gutera gufuruta umubiri ugahinda umuriro harimo amafunguro atagwa neza bikaba biterwa n’umubiri ‘umuntu, harimo abatarya inyama zitukura,amagi,.. ndetse n’imiti imwe n’imwe nka asipirine, peneceline n’indi ikaba nayo yaba intandaro yo gufuruta kimwe n’uko kurumwa n’udusimba tw’inigwahabiri nk’inzuki, amavubi.. bitera umubiri gufuruta, hakabyimba ndetse umuntu agahinda umuriro.
Gufuruta hakabyimba ni indwara, usibye no kuba ibangamira uwayigize hari n’igihe itera ububabare ku ruhu. Urugero nko ku bitsike iyo umuntu yafuruse, ntashobora kureba neza. Bitewe n’icyabiteye, hashobora kubaho gufuruta byoroshye, ibiringaniye cyangwa gufuruta bikabije.
Bavuga gufuruta byoroheje iyo ari ku gice kimwe cy’umubiri byafashe honyine, urugero nko mu mazuru bitewe n’ibicurane cyangwa indi ndwara ituma umuntu yipfuna kenshi ; bishobora no kuba ari mu maso aho usanga yatukuye…ni ukuvuga ko muri iki gihe, gufuruta byoroheje ari ahantu hamwe kumubiri hafuruta gusa ahandi nta kibazo gihari.
Gufuruta biringaniye byo ni igihe hari ibimenyetso bidakanganye biri ku mubiri, umuntu akishimagura cyangwa akagira ibibazo mu mihumekere ye (nko ku bantu barwara asima). Naho gufuruta bikabije ni igihe bikomeye cyane, umuntu ashobora kuba yagwa muri koma, amaraso ye akaba atembera nabi bishobora kuba byanamuviramo guhagarara k’umutima, akaba yahita apfa.
Gusa, abahanga mu buvuzi bwo gufuruta bavuga ko mbere y’uko umurwayi agera kuri uru rwego rwo kuremba, kubera gufuruta aba yabanje kugaragaza ibimenyetso byo gufuruta, bikagenda byiyongera kugeza aho arembye cyane bikamurenga kubera ububabare.
Ni ngombwa kwihutana kujyana bene uyu murwayi kwa muganga kugira ngo bagabanye uko gufuruta kandi banashake icyazatuma bitazongera kumubaho. Bimwe mu bishobora kutera gufuruta harimo ibiribwa umubiri unanirwa kwihanganira kwakira, hari kandi ubwoko bumwe na bumwe bw’binini butera bushobora gutera gufuruta , imiti imwe n’imwe ikoreshwa mu nganda nayo yaba impamvu, bikaba kandi byanaterwa n’impumuro zidasanzwe nk’izamatungo, indabyo, ivumbi, ubukonje cyangwa ubushyuhe bidasanzwe n’ibindi umubiri uba udashobora kwihanganira.

CORNEILLE KILLY NTIHABOSE
nckilly@yahoo.fr

Asipirini ngo yaba igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amara !

Asipirini ngo yaba igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amara !

Ubushakashatsi bwakozwe n’akanyamakuru the lancet gatanga ikizere.
Ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi ba syndrome de lynch(umurwayi wayo aba afite ibyago byo ku rwara kanseri y’urura runini,nyababyeyi,udusabo,igifu n’izindi nyama nk’umwijima).
Ku bantu barenga 850 bakoreweho ubwo bushakashatsi,kimwe cya kabiri bahawe ibinini bya asipirine ikindi gihabwa placebo(umuti udakora:inactive product).
Abafashe ikinini cya asipirine mg600 mu gihe kingana n’umwaka ibyago byo kwandura kanseri byagabanutseho cya gatatu.
Ku barwayi 427 bafashe asipirine 18 bonyine barwaye kanseri mu gihe 434 bafashe placebo 30 bo aribo bayirwaye.

samedi 16 juillet 2011

TUMENYE INDWARA Y’URUHU YITWA: ISE


Ise ni indwara imenyerewe ,ifata uruhu igaterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa ‘fungi’ mu rurimi rw’icyongereza kitwaMalassezia furfur’. Ako gakoko ubusanzwe kibera ku mubiri wacu,ibi nta kibazo bitera uruhu rwacu ahubwo ikibazo gitangira kugaragara iyo kiyongereye ku bwinshi.iyi ndwara ikunda kugaragara ahantu hashyuha.
NI IBIHE BIMENYETSO BIYIRANGA?
·         Kwishimagura cyane cyane ahantu wavuye ibyuya byinshi
·         Ishobora kandi no gufata mu gituza,ijosi,ku nda,mu maha, ndatse n’ibibero
·         Ibibara bigira amabara atandukanye bitewe nuko uri umuzungu cyangwa umwirabura
NI BANDE BAFITE IBYAGO BYINSHI BYO KWANDURA ISE?
1.       Abantu bava ibyuya byinshi kandi/cyangwa kenshi
2.       Abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse(abanduye agakoko gatera SIDA,imwe mu miti,diyabeti,abarwayi ba kanseri,…)
3.       Abarwaye indwara z’imirire mibi
4.       Abakoresha amvuta yo mu bwoko bwa cocoa butter
NI GUTE ISE IVURWA?
Imiti imwe wayibona hafi yawe muri farumasi :
·         selenium sulphide shampoo (Selsun) uyu muti usabwa kuwoga kenshi gashoboka ndetse ukawumesesha imyenda yawe

·         ketoconazole (Nizoral) shampoo or cream
KUKI ISE ISHOBORA KUGARUKA NYUMA YO KUVURWA?
Agakoko gatera ise gafite ubushobozi bwo gufata mu myenda ndetse n’ibiryamirwa.
Inama ni uko  wamesa imyenda ndetse n’ibiryamirwa muri wa muti wa selsun kandi ku bakobwa bagahinduranya buri munsi amasutiye yabo.
Byakusanyijwe  na    
                                CORNEILLE KILLY NTIHABOSE