Dr Corneille Killy NTIHABOSE
Inkuru z'uruhererekane zizakurikirana zigisha ababyeyi basamye ndetse zinabaha ubumenyi batari bazi kuva umubyeyi agisama kugeza abyaye,imihindagurikire y'umubiri we,imikurire y'umwana,ibyo akwiriye kwitwararika,ibyo asabwa kugirango azabyare neza.
iyi nkuru ya mbere iratangira iha amakuru ababyeyi yerekeranye n'icyumweru cya 1 kibarwa n'abaganga ku mubyeyi utwite.Ababyeyi benshi nta bimenyetso byo gutwita bagaragaza mu cyumweru cya mbere yewe ni igihe gisanzwe gikurikira umunsi wa mbere umuntu avuye mu mihango. gusa hari bashobora kugaragaza umunaniro atari cyane(fatigue),imiterere ye irahinduka(mood swings) ndetse no gushaka kunyara kenshi;gusa ababyeyi benshi ntibagira ibi bimenyetso mu minsi 7 nyuma yo kubona imihango.
Ese umwana we imikurire ye muri iki cyumweru imeze ite?
Mu cyumweru cya 1 nta byinshi biharanga uretse igi rirekurwa n'agasabo gore kajya mu miyobora ntanga.ntabwo umubyeyi aba yagasamye mu ri iki gihe.gusa mu buvuzi kubara amezi y'umubeyi hatangira kubarwa umunsi wa mbere w'igihe uherukira mu mihango.
Ese iki cyumweru cya 1 umuntu aba yasamye?
Oya rwose.Mu buvuzi ntibabara igihe intanga zahuriye ahubwo batangira kubara igihe umugore aherukira mu mihango niyo mpamvu abenshi uzasanga babazwa n'abaganga kenshi itariki baherukira mu mihango.
Ibyo gukora k'umubyeyi muri icyi cyumweru
iyo usanzwe ufata imiti runaka biba byiza iyo ugishije inama muganga wawe niba uyikomeza cyangwa wayireka,aha kandi niho utangira gufata utunini twa acide folique(Folic acid) tuzabona akamaro katwo nitwinjira mu isomo byimbitse
Author:
CK Ntihabose,MD