Ubumenyi busangiwe bugira agaciro,inkuru nyinshi z'uru rubuga ziba zaraciye k'umuseke.com

Ubumenyi busangiwe bugira agaciro,inkuru nyinshi z'uru rubuga ziba zaraciye k'umuseke.com

samedi 16 juillet 2011

TUMENYE INDWARA Y’URUHU YITWA: ISE


Ise ni indwara imenyerewe ,ifata uruhu igaterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa ‘fungi’ mu rurimi rw’icyongereza kitwaMalassezia furfur’. Ako gakoko ubusanzwe kibera ku mubiri wacu,ibi nta kibazo bitera uruhu rwacu ahubwo ikibazo gitangira kugaragara iyo kiyongereye ku bwinshi.iyi ndwara ikunda kugaragara ahantu hashyuha.
NI IBIHE BIMENYETSO BIYIRANGA?
·         Kwishimagura cyane cyane ahantu wavuye ibyuya byinshi
·         Ishobora kandi no gufata mu gituza,ijosi,ku nda,mu maha, ndatse n’ibibero
·         Ibibara bigira amabara atandukanye bitewe nuko uri umuzungu cyangwa umwirabura
NI BANDE BAFITE IBYAGO BYINSHI BYO KWANDURA ISE?
1.       Abantu bava ibyuya byinshi kandi/cyangwa kenshi
2.       Abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse(abanduye agakoko gatera SIDA,imwe mu miti,diyabeti,abarwayi ba kanseri,…)
3.       Abarwaye indwara z’imirire mibi
4.       Abakoresha amvuta yo mu bwoko bwa cocoa butter
NI GUTE ISE IVURWA?
Imiti imwe wayibona hafi yawe muri farumasi :
·         selenium sulphide shampoo (Selsun) uyu muti usabwa kuwoga kenshi gashoboka ndetse ukawumesesha imyenda yawe

·         ketoconazole (Nizoral) shampoo or cream
KUKI ISE ISHOBORA KUGARUKA NYUMA YO KUVURWA?
Agakoko gatera ise gafite ubushobozi bwo gufata mu myenda ndetse n’ibiryamirwa.
Inama ni uko  wamesa imyenda ndetse n’ibiryamirwa muri wa muti wa selsun kandi ku bakobwa bagahinduranya buri munsi amasutiye yabo.
Byakusanyijwe  na    
                                CORNEILLE KILLY NTIHABOSE