Ubumenyi busangiwe bugira agaciro,inkuru nyinshi z'uru rubuga ziba zaraciye k'umuseke.com

Ubumenyi busangiwe bugira agaciro,inkuru nyinshi z'uru rubuga ziba zaraciye k'umuseke.com

vendredi 4 novembre 2011

Asipirini ngo yaba igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amara !

Asipirini ngo yaba igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amara !

Ubushakashatsi bwakozwe n’akanyamakuru the lancet gatanga ikizere.
Ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi ba syndrome de lynch(umurwayi wayo aba afite ibyago byo ku rwara kanseri y’urura runini,nyababyeyi,udusabo,igifu n’izindi nyama nk’umwijima).
Ku bantu barenga 850 bakoreweho ubwo bushakashatsi,kimwe cya kabiri bahawe ibinini bya asipirine ikindi gihabwa placebo(umuti udakora:inactive product).
Abafashe ikinini cya asipirine mg600 mu gihe kingana n’umwaka ibyago byo kwandura kanseri byagabanutseho cya gatatu.
Ku barwayi 427 bafashe asipirine 18 bonyine barwaye kanseri mu gihe 434 bafashe placebo 30 bo aribo bayirwaye.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire