TUMENYE GUFURUTA K’UMUBIRI WACU
Gufuruta ni ikimenyetso cyerekana ko hari icyo umubiri utishimiye. Gufuruta bishobora kubabaza rimwe na rimwe bikerekanwa no kubyimba k’uruhu bikaba byanageza naho uruhu rwokerwa, rugahindura ibara, hakabaho no guhinda nk’ubushye kanumuriro no kababara cyane. Ukubyimba k’umubiri kwibanda cyane ku bice ku munwa, ku muhogo, mu maso cyane cyane ahagana ku bitsike no ku matama. Nanone, gufuruta bishobora no gufata no ku myanya ndangagitsina.
Gufuruta biterwa nabyinshi ariko byakwirindwa,Gufuruta biterwa nabyinshi ariko byakwirindwa,Bimwe mu bishobora gutera gufuruta umubiri ugahinda umuriro harimo amafunguro atagwa neza bikaba biterwa n’umubiri ‘umuntu, harimo abatarya inyama zitukura,amagi,.. ndetse n’imiti imwe n’imwe nka asipirine, peneceline n’indi ikaba nayo yaba intandaro yo gufuruta kimwe n’uko kurumwa n’udusimba tw’inigwahabiri nk’inzuki, amavubi.. bitera umubiri gufuruta, hakabyimba ndetse umuntu agahinda umuriro.
Gufuruta hakabyimba ni indwara, usibye no kuba ibangamira uwayigize hari n’igihe itera ububabare ku ruhu. Urugero nko ku bitsike iyo umuntu yafuruse, ntashobora kureba neza. Bitewe n’icyabiteye, hashobora kubaho gufuruta byoroshye, ibiringaniye cyangwa gufuruta bikabije.
Bavuga gufuruta byoroheje iyo ari ku gice kimwe cy’umubiri byafashe honyine, urugero nko mu mazuru bitewe n’ibicurane cyangwa indi ndwara ituma umuntu yipfuna kenshi ; bishobora no kuba ari mu maso aho usanga yatukuye…ni ukuvuga ko muri iki gihe, gufuruta byoroheje ari ahantu hamwe kumubiri hafuruta gusa ahandi nta kibazo gihari.
Gufuruta biringaniye byo ni igihe hari ibimenyetso bidakanganye biri ku mubiri, umuntu akishimagura cyangwa akagira ibibazo mu mihumekere ye (nko ku bantu barwara asima). Naho gufuruta bikabije ni igihe bikomeye cyane, umuntu ashobora kuba yagwa muri koma, amaraso ye akaba atembera nabi bishobora kuba byanamuviramo guhagarara k’umutima, akaba yahita apfa.
Gusa, abahanga mu buvuzi bwo gufuruta bavuga ko mbere y’uko umurwayi agera kuri uru rwego rwo kuremba, kubera gufuruta aba yabanje kugaragaza ibimenyetso byo gufuruta, bikagenda byiyongera kugeza aho arembye cyane bikamurenga kubera ububabare.
Ni ngombwa kwihutana kujyana bene uyu murwayi kwa muganga kugira ngo bagabanye uko gufuruta kandi banashake icyazatuma bitazongera kumubaho. Bimwe mu bishobora kutera gufuruta harimo ibiribwa umubiri unanirwa kwihanganira kwakira, hari kandi ubwoko bumwe na bumwe bw’binini butera bushobora gutera gufuruta , imiti imwe n’imwe ikoreshwa mu nganda nayo yaba impamvu, bikaba kandi byanaterwa n’impumuro zidasanzwe nk’izamatungo, indabyo, ivumbi, ubukonje cyangwa ubushyuhe bidasanzwe n’ibindi umubiri uba udashobora kwihanganira.
CORNEILLE KILLY NTIHABOSE
nckilly@yahoo.fr

thank you
RépondreSupprimerUmuti wo gupfuruta umuntu yanywa ni uwuhe?
RépondreSupprimer