Mu
kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ejo ku wa kane tariki ya 22 Werurwe,
Minisitri w’Ubuzima Dr Binagwaho yasobanuye ko hagamijwe guca
ubusumbane n’akajagari mu itangwa ry’agahimbazamusyi, hari komite
y’abaganga batowe mu mavuriro yose yo mu gihugu, bafatanyije n’abaforomo
ndetse n’uhagarariye za farumasi bakaba barimo kunoza gahunda nshya
y’imitangire y’ako gahimbazamusyi ku buryo bungana.
Minisitri Binagwaho yongeye kuvuga ko
agahimbazamusyi k’abaganga katavanyweho nk’uko byakomeje kuvugwa hirya
no hino mu gihugu, ahubwo ko hanozwa uburyo katangwa neza kandi
bigatangirana n’uku kwezi. Kuri iyi ngingo avuga ko hashyizweho komite
y’abaganga barimo kwiga uburyo ako gahimbazamusyi kagiye kujya
gatangwa bijyanye na serivisi zitangwa kwa muganga n’uburyo abaganga
buzuza ibyo basabwa n’abarwayi babagana. Iyi gahunda ya PBF n’ubwo yari
isanzweho ku bakozi bakora mu buvuzi, Minisitri w’ubuzima avuga ko
uburyo amafranga yatangwaga bitari bijyanye n’igihe, kuko yatangijwe mu
mwaka wa 2007. Dr Binagwaho agira ati: “ Uhereye mu mwaka wa 2007 ubwo
PBF yatangizwazaga hari byinshi byahindutse, umubare w’abarwayi
wariyongereye kubera mituweli, serivisi zitangirwa kwa muganga nazo
zariyongereye kimwe n’abakozi, kuva ku baganga abaforomo n’abandi
bakora mu buvuzi”.
Gushyira amavuriro mu byiciro nka kimwe mu bizagenderwaho
Nk’uko Minisitri Binagwaho abisobanura,
hagamijwe guca agasumbane mu itangwa ry’agahimmazamusyi, amavuriro yo
mu Rwanda hashyizwe muri zone 4 (bitewe n’aho ari n’ibibazo afite). Zone
ya mbere ikaba igizwe n’amavuriro ari ahantu habi, hatagendeka, bigoye
gukorera. Iyi zone igizwe n’ ibitaro by’i Gakoma, Kaduha, Mugonero,
Munini, Murunda, Ngarama, Ruli na Shyira. Zone ya kabiri yo igizwe
n’ibitaro bisa nk’ibiri mu bwigunge bidakabije, gusa nabyo bifite
ikibazo cyo kuba bitegereye neza umuhanda mwiza. Harimo nk’ ibitaro
by’i Bushenge, Butaro, Gahini, Gitwe, Kabaya, Kibirizi, Kibogora,
Kirehe, Kirinda, Kiziguro, Muhororo, Nemba, Remera-Rukoma na Rutongo.
Indi zone igizwe n’ibitaro bw’ibyahoze ari amaperefegitura. Bigizwe
n’Ibitaro by’I Byumba, Gihundwe, Gisenyi, Kabgayi, Kabutare, Kibungo,
Kibuye, Kigeme na Nyagatare. Ikindi cyiciro gisigaye kirimo ibitaro biri
mu mijyi bigaragara ko gutezwa imbere byakoroha, bitewe n’uko biri mu
mujyi byoroshye kuhagera. Harimo ibitaro by’I Kibagabaga, Muhima,
Nyamata, Nyanza, Ruhengeri, Rwamagana, na Rwinkwavu.
Nk’uko bisobanurwa na Dr Kanyankore
William, umwe mu baganga bari muri komite yatowe n ngo banonosore neza
ibijyanye n’agahimbazamusyi k’abakora mu buvuzi, bitarenze mu mpera
z’iki cyumweru nibwo hazatangwa ibyemejwe n’abo baganga bahagarariye
zone zose twavuze haruguru. Minisitri Binagwaho avuga ko byari bimaze
kugaragara ko hari amavuriro yakiraga abarwayi benshi, abakozi bakora
cyane, nyamara ntabe ariyo abona amafranga menshi mu gahimbazamusyi.
Ikindi akaba ari amavuriro yo mu cyaro atakundaga kwitabirwa n’abakozi,
abenshi bifuzaga kwigira mu mujyi. Ikindi kigenderwaho mu itegurwa
rishya ry’agahimbazamusyi nk’uko bisobanurwa ni imiterere y’ivuriro,
ibibazo rifite, n’aho riherereye bivuze ko nta busumbane buzongera
kugaragara. Minisitri Binagwaho avuga ko muri rusange abaganga n’abandi
bakora mu buvuzi bose bitanga kandi umusaruro wabo ari mwiza ariyo
mpamvu hategurwa icyabazanira inyungu bose, ntawe usumbije abandi bari
ku rwego rumwe. Nibura mu bitaro byose byo mu gihugu hari abaganga 7
intego akaba ri ukugeza ku baganga nibura 14 kandi akabona umushahara we
neza. Kugeza ubu amafranga macye umuganga atahana iwe ubariyemo
n’agahimbazamusyi n’andi mafranga ahabwa ni 350.000 ku kwezi. Minisitri
w’ubuzima akaba avuga ko atari macye ugereranyije n’ubukungu bw’igihugu
ndetse n’imishahara y’abandi bakozi mu Rwanda.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire