Ubumenyi busangiwe bugira agaciro,inkuru nyinshi z'uru rubuga ziba zaraciye k'umuseke.com

Ubumenyi busangiwe bugira agaciro,inkuru nyinshi z'uru rubuga ziba zaraciye k'umuseke.com

vendredi 10 février 2012

Kubyara ukiri muto cyangwa ukuze byose bigira ingaruka

Si byiza kubyara uri muto cyane, kandi na none si byiza ku byara ukuze. Aha umuntu ashobora kwibwira ko bireba abagore gusa, nyamara kandi n’abagabo birabareba. Kenshi bavuga ko umugabo adasaza, ariko mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko iyo umugabo abyaye akuze bishobora kugira ingaruka ku mwana.

Kubyara uri muto cyangwa ukuze bigira ingaruka
Kubyara uri muto cyangwa ukuze bigira ingaruka

Muri make tugiye kwibanda ku ngaruka zo kubyara ukuze cyangwa uri muto haba ku mugore ndetse n’umugabo.

Muri rusange imyaka myiza yo ku byara ku mugore iri hagati y’imyaka 21 na 35.

Kubyara uri muto ku mugore

ingaruka
Umugore utwite ataragera ku myaka 20 aba afite ibyago byinshi byo guhura n’ibi bibazo :
  • Ku byara umwana utagejeje igihe
  •   Ku byara umwana ufite ibiro bike
  •  Kugira ingorane igihe abyara nko kuba yava amaraso menshi bishobora no kumuviramo gupfa.
  •  Kubyara umwana upfuye
  • Indwara yo kujojoba(obstetric fistula)
  • Umuvuduko w’amaraso uzamuka, ushobora no gukurikirwa no kugagara(eclampsia)
  • Indwara z’imirire mibi (malnutrition)
  • Kwigunga,gutinya abo bari mu kigero kimwe n’ibindi
Impamvu zitera kubyara umuntu ari muto
  • Gutangira imibonano mpuzabitsina ukiri muto
  • Ibiyobyabwenge(inzoga n’amatabi)
  • Kubura uburyo bufasha mu kwirinda inda zitateguwe
  • Gufatwa ku ngufu
  • Ubukene
  • Iterambere mu ihererekena ry’amakuru(nka filimi z’urukozasoni,interineti…)
  • Imico
Bumwe mu buryo bukoreshwa bwo kugabanya izo nda zitateguwa ku bana bakiri bato, ni ukubaha inyigisho zerekeye n’ubuzima bw’imyorokere, bamwe bavuga ko mwene izo nyigisho iyo zitanzwe nabi zituma uru rubyiruko ruto rwishora mu busambanyi.

Kubyara uri mukuru ku mugore

Ingaruka
Umugore utwite arengeje imyaka 35 aba afite ibyago byinshi byo guhura n’ibi bibazo:
  • Ashobora kubyara umwana utameze neza haba ku bice bigize umubiri ndetse no mu bwenge.
  • Umwana ashobora kuvukana ibibazo by’umutima, ibibari, n’ibindi…
  • Igihe atwite ashobora guhura n’ibibazo bimwe na bimwe : Umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabeti…..
  • Akenshi akunze kubyara bamubaze.
  • Kutirerera umwana neza kuko nawe uba ugana izabukuru
Ibibari ni imwe mu ngaruka zigera ku mwana wabyawe n'umubyeyi ukuze
Ibibari ni imwe mu ngaruka zigera ku mwana wabyawe n'umubyeyi ukuze

Iyo urebye izo ngaruka ziba ku mugore urengeje imyaka 35 ,imwe mu nzira nziza yo kuzirinda ni ukubyara mbere y’icyo gihe, byakwanga ugatwita ukabonana na muganga hari ibizamini bikorerwa umubyeyi bishobora kuvumbura niba umwana umubyeyi atwite nta busembwa (aba babyeyi bakunda kubyara abana bafite ubusembwa).

kubyara ukuze ku mugabo 

Ingaruka
Umugabo ubyaye umwana arengeje imyaka 40 aba afite ibyago byinshi byo guhura n’ibi bibazo:
  • Umwana ufite ibibazo byo kumva
  • Kutirerera umwana neza kuko nawe uba ugana izabukuru
izindi nkuru z'ubuzima soma http://umuseke.com/category/health/

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire