Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange (Izubarirashe)
Kuya 08
Gashyantare 2012, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange,
yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko usanga abakobwa benshi
bahangayikishwa no kuba batwara inda batarubaka ingo zabo, nyamara
ikibazo cya Sida ntibacyiteho, ati “umukobwa utinya gutwara inda akwiye
no gutekereza kuri Sida, kandi inda zitateganijwe ni ikibazo buri wese
asabwa kugira uruhare mu kugikemura, kuko kigira n’ingaruka zikomeye ku
mwana uvutse atabigizemo uruhare.”
Aha hari ku Ishuri Rikuru
ry’Ubuzima (KHI), ahabereye ibiganiro byahuje club y’uburinganire
n’ubwuzuzanye muri KHI, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere
ry’Umuryango ndetse na Mission of Hope Rwanda, baganira ku kibazo
cy’inda zisamwa bitateganijwe ndetse n’ingaruka z’icyo kibazo ku
muryango nyarwanda.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri KHI,
Kagemanyi Leonard akaba ari nawe wari uhagarariye ubuyobozi bwa KHI muri
ibyo biganiro, yatangarije iki kinyamakuru ko muri KHI haheruka
gutegurwa igikorwa cyo kwipimisha ku banyeshuri virusi itera Sida mu
mwaka wa 2006, ati “ubundi bivugwa mu makalabu(club) atandukanye,
abashaka kwipimisha bakabikora ku giti cyabo.”
Chantal ukuriye
club y’uburinganire n’ubwuzuzanye muri KHI, we yatangarije iki
kinyamakuru ko n’ubwo nta mibare igaragaza neza uko ikibazo cy’inda
zitateganijwe cyifashe mu banyeshuri ba KHI, ngo ni n’ikibazo kizwi, ati
“bigaragara cyane ko akenshi abakobwa b’abanyeshuri batwara inda
bakarushywa nazo bo nyine, abazibateye bigaramiye.”
Rugengamanzi
Fulgence, ni umunyeshuri muri KHI akaba na Visi Perezida wa club
y’uburinganire n’ubwuzuzanye muri KHI, we yemeza ko ingaruka z’inda
zitateganijwe zigera no ku bahungu baziteye, n’ubwo usanga abakobwa
bazitwita ari bo bibasirwa cyane, ati “umuhungu wananiwe kwifata akwiye
gukoresha agakingirizo aho kwikoreza imitwaro umuryango nyarwanda.”
Kagemanyi
ushinzwe abakozi muri KHI, yemeza ko inda zitateganijwe mu banyeshuri,
akenshi ziterwa n’imyaka ishyushye baba barimo, n’imibereho itari myiza
ya bamwe mu banyeshuri b’abakobwa ituma bemera gushukwa, ati “ni ikibazo
gikomeye. Umukobwa akwiye kuzirikana ko ubwiza bwe atari ubwo
gushimisha abandi, ndetse abahungu nabo bakareka kwitwa imfizi z’ikigo
nk’uko bijya bivugwa mu mikino.”
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire