Ubumenyi busangiwe bugira agaciro,inkuru nyinshi z'uru rubuga ziba zaraciye k'umuseke.com

Ubumenyi busangiwe bugira agaciro,inkuru nyinshi z'uru rubuga ziba zaraciye k'umuseke.com

mardi 14 février 2012

Sobanukirwa n’indwara y’IBISHISHI

Ibishishi ni indwara yibasira utwoya dushinze imizi mu twengehu ikaba iterwa ahanini ni imisemburo bita ‘sebum’ iba yabaye myinshi, kwangirika kwa za mikorobe zakagombye kuba muri icyo gice (Abnormality of the microbial flora) .
Ibishishi biterwa n'impamvu zinyuranye
Ibishishi biterwa n'impamvu zinyuranye

Umusemburo wa testerone byagaragaye ko utuma uwo musembuo wa sebum wiyongera mu mubiri ndetse bikaba byatekerezwa ko nawo ugira imbaraga mu gutuma umuntu yarwara ibishishi. Naho umusemburo wa Estrogen wo ugabanya sebum.
Ibishishi bikunze gufata abakobwa bari hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 17 naho abahungu bari hagati y’imyaka 14-19,nubwo n’abarengeje imyaka 25 bibafata.
Ese ibishishi umuntu abikomora mu miryango?
Ubushakashatsi bwakorewe abanyeshuri bwerekanye ko abarwaye ibishishi muri bo 45% bafite byibuze umubyeyi umwe nawe wabirwaye, mu gihe mu babajijwe batabifite 8% bonyine nibo bavuze ko byibuze umwe mu babyeyi yabirwaye.
Ubwoko bw’ibishishi:
1. Comedone
Ibiheri byo mu bwoko bwa comedone
Ibiheri byo mu bwoko bwa comedone








Aha udushishi tuba ari duto cyane. Tugafata agace gato kamwe k’umubiri.
2.Nodular acne
ibishishi by'ubwoko bwa Nodular
ibishishi by'ubwoko bwa Nodular





Ibishishi byiyongera ingano (ubwinshi ndetso n;ingano ya buri kamwe yiyongera ugereranyije na comedone)
3.Cystic acne
Ibishishi byitwa Systic
Ibishishi byitwa Systic






Ni ibishishi binini byibasira cyane igice cyo hasi y’isura.
4. Conglobata acne
Conglobata
Conglobata











Bigira umubyimba munini cyane, ibi bishishi ariko nta mashyira aba abirimo
5.Pyoderma faciale
Pyoderma
Pyoderma





Aha ni igihe biba byajemo amashyira kandi bikaba bibyimbe cyane byanafashe igice cyo mu maso.
6.Steroid acne
Ibi biterwa n'amavuta
Ibi biterwa n'amavuta








Utu ni tumwe mudutube abakobwa bakoresha ngo bakeshe uruhu rwabo ariko tukabavarimo ibishishi
Utu ni tumwe mudutube abakobwa bakoresha ngo bakeshe uruhu rwabo ariko tukabavarimo ibishishi 



Nubwo ibishishi bivurwa bishobora gusiga byangije uruhu rw’uwabirwaye
Iyo bikize bishobora gusiga uruhu rwawe gutya
Iyo bikize bishobora gusiga uruhu rwawe gutya









Uko ibishishi bivurwa
Hari uburyo bwinshi bwo kuvura ibishishi kandi gukira biterwa n’igihe watangiye kubonana na muganga:
—  * Imiti isigwa ku ruhu: Erythrogel, Benzoyl peroxyde, umuti wa Tretinoin cream
—  * Imiti inyobwa ya antibiyotiki: doxycicline,Erythromycine
Source: Inkuru n’amafoto byose byakuwe k'umuseke.com,soma izindi nkuru kuri iyi website.

Corneille K.Ntihabose


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire